The Hopelessness in Rwanda today

Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today

Tagged: , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , ,

Viewing 15 posts - 16 through 30 (of 113 total)
  • Author
    Posts
  • #28039

    Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeli 2016 abantu batandukanye bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga batunguwe no kumva inkuru zivuga ko Col Tom Byabagamba, Gen Frank Rusagara na Lt Col Rugigana Ngabo batorokeshejwe n’abantu bambaye gisirikare babakuye muri Gereza yo ku Mulindi!

    Ayo makuru yacicikanaga hakoreshejwe whatsapp natwe muri The Rwandan yatugezeho ariko tubanza gukora igenzura n’iperereza ryimbitse mu miryango ndetse no mu nshuti z’abavugwaga ko batorokeshejwe aho ngo bari bafungiye ku “Mulindi”, twabajije umuntu ukorera hafi aho bafungiye ndetse tunabaza n’abantu batandukanye bari mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, abo bose twabajije bose baduhakaniye ndetse batubwira rwose ko nta kintu kidasanzwe kigeze kiba abavugwaho ko batorotse ubu bari muri gereza aho basanzwe bafungiye nk’uko bisanzwe.

    Nyuma yo kumenya ibi natwe twibajije uwaba afite inyungu mu gukwiza iki gihuha n’icyo yaba agamije.

    Benshi twaganiriye bahamya ko ari byabindi bita guhirika ikibuye bigamije kurangaza abantu ngo bibagirwe ibirimo kuba ubu birukankire mu gushaka amakuru kuri icyo gihuha. Abandi bati bashakaga ngo barebe abishima babafunge, abandi bati ni ukugira ngo bazabice bavuge ko bari bagiye gutoroka n’ibindi n’ibindi… Mbese buri wese yabisobanuraga uko abyumva.

    #28041

    Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil abwira abasilamu b’i Rubavu ko bagomba gukanguka bakarwanya iterabwoba

    Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yasabye abasilamu bo mu Karere ka Rubavu kwirinda iterabwoba, ababwira ko kujya mu iterabwoba byaba bisa no kuvanga amata n’amaraso.

    Ibi yabivuze mu nama yagiranye n’aba basilamu yibandaga kuri bagenzi babo bane baherutse kuraswa bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.

    Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana yibukije aba basilamu ko ari bo bakagombye kuba aba mbere mu kurinda umutekano kuko ngo bari barakandamijwe ariko ubu bakaba bafite uburenganzira busesuye.

    Yagize ati “Umutekano igihugu gifite ni mwe mwakabaye aba mbere bo kuwubungabunga, aho twavuye turahazi, uko twapyinagajwe turabizi, kwangiza umutekano w’u Rwanda ni nko kuvanga amata n’amaraso”

    Minisitiri Fazil yakomeje abwira ababyeyi ko batagomba kujya bahishira abana ba bo igihe bababonyeho ibimenyetso by’ubutagondwa, avuga ko iyo bamaze gucengerwa n’ubutagondwa batangira kwita bagenzi babo  b’abasilamu abanafiki (bishatse kuvuga ko badahuje umugambi w’ubutagondwa ndetse ngo baba bagomba kwicwa).

    Yagize ati “Umunafiki ni mubi kurusha umukafiri, ubwo se ko batwita abanafiki dutege  amajosi bayace kuko ari abana bacu ? Wowe urabagirira impuhwe ariko bo ntazo bazakugirira.”

    Umuyobozi w’aba sheikh mu Rwanda, Nzanahayo Kassim, avuga ko iterabwoba mu Karere ka Rubavu rimaze igihe ryigishwa kuko ngo ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu mwaka wa 2000 ari bwo ubutagondwa bwatangiye kwigishwa mu ishuri rya  Institute Islamique aho umwalimu wakomokaga muri Somalia yigishaga abana b’abahungu kwitandukanya n’abakobwa ndetse ngo akabigisha no guca amapantalo.

    Bamwe mu basilamu bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bababajwe n’uko hari abatangiye kubanduriza sura, gusa banatunga agatoki bamwe mu basheikh babo ko barangaye imisigiti ikaba yarahindutse nk’ahantu hasanzwe ku buryo abantu bacuriramo imigambi y’iterabwoaba.

    Ngendahimana Hassan yagize ati “Biratubabaza cyane kubona hano iwacu hamaze kugira izina ribi mu basilamu kubera bariya bana bigishijwe iterabwoba, gusa mbona n’abashehe badushinzwe bararangaye ntibite ku mutekano w’ibibera mu misigiti.”

    Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kari mu turere twagaragayemo abakora iterabwoba nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha.

    Si mu Karere ka Rubavu gusa, kuko mu Bugarama mu Karere ka Rusizi batatu barashwe na polisi.

    Mu rwego rwo kurwanya iterabwoba hari zimwe mu ngamba zafashwe n’umuryango w’abasilamu mu Rwanda zirimo ko nta musilamukazi ugomba kwambara imyenda imuhisha mu maso.

    #28043

    Carine (izina twahinduye), ni umukobwa uturuka muri umwe mu midugudu y’icyaro mu Murenge wa Nyarusange, ho mu Karere ka Muhanga.

    Ntiyize kandi yanze gutungwa n’akazi ko guhinga ari na ko ubusanzwe gatunga benshi mu batuye iki cyaro avukamo.

    We yahisemo gushakira ubuzima mu Mujyi wa Muhanga, aho akorera akazi ko kwigurisha; akabona amafaranga ari uko aryamanye n’abagabo, nk’umwuga umutunga.

    Carine afite abana babiri; umukuru afite imyaka 6 kandi ntiyiga. Undi afite imyaka itatu. Si ibyo gusa, kuko Carine aratwite, ubu aritegura kubyara undi mwana wa gatatu.

    Uyu mugore mu buhamya bwe, yahaye Izubarirashe.rw avuga ko yabonye ubuzima bw’icyaro bumunaniye nuko ahitamo kujya kwibera mu Mujyi wa Kigali.

    Muri Kigali, Carine yahakoraga akazi ko mu rugo. Aha niho yaboneye bwa mbere abakobwa bagenzi be bakoraga uburaya, nk’umwuga ubatunze.

    Byabaye nk’ibimutunguye cyane, kuko iwabo Nyarusange uyu mwuga utabagayo. Yagize amatsiko menshi, nuko yegera bamwe mu bakobwa yari azi b’iwabo bahuriye i Kigali, bamubwira ko uyu ari ‘umwuga utunga abakobwa batize bava mu cyaro!’

    Nyuma yo kuva mu kazi ko mu rugo yahisemo kujya gukomereza ubuzima bwe i Muhanga, ariko noneho na we agatangira akazi k’uburaya, ari na wo wari wo mushinga we mushya, nk’uko abivuga.

    Ubwo yasubiraga iwabo mu cyaro, yasanze ngo ubuzima bwaho atabushobora. Avuga ko yahamaze amezi abiri gusa; ariko ko ngo yumvaga hari hamaze kumurambira. Avuga ko yumvaga yifuza gutangira kubaho ubundi buzima bushya bw’ubunyamujyi.

    Agira ati “Numvaga ntakomeza kubaho ndya gusa ibijumba, no kwambara umwenda w’ijana, […] mpinga.”

    Avuga ko atazi neza uko azatunga abana yabyaye, ariko ko kubyara nanone ari umugisha uva ku Mana, ko hari n’ababyifuza bakabibura. Agira ati “Kari n’ushobora kuguma gutyo akazarinda apfa atabyaye.”

    Ababyeyi bo muri Nyarusange bagaragaza ko hari abakobwa babo benshi babacika bakajya kwibera indaya mu Mujyi wa Muhanga, bahunga imirimo yo mu cyaro.

    Mu buhamya bw’uwitwa Uwineza Francoise, w’imyaka 19, we utuye muri uyu Murenge wa Nyarusange, avuga ko abakobwa baho basanga batakomeza kubaho mu buzima bw’ubushomeri bw’icyaro bagahitamo kwigira kuba i Muhanga.

    Agira ati “Bsanga bamwe bagenda bahunga ubuzima bubi, abandi ugasanga byarabaye ingeso. Abakobwa benshi inaha usanga banga gukora, bakanga gufata isuka ngo bahinge kandi nta n’akandi kazi inaha wabona utahinze ngo weze ubone ibyo urya n’ibyo ugurisha. Inaha nta mafaranga ahaba ngo uzacuruza, akazi kanini ni uguhinga.”

    Bamwe mu bakobwa bo muri iki cyaro Carine aturukamo barabyaye, kandi babifata nk’ibisanzwe ko umukobwa abyarira mu cyaro agakomeza kubana n’ababyeyi be.

    Umubyeyi w’abana babiri witwa Nirere Irene, w’imyaka 32, we avuga ko kujya mu mujyi wa Muhanga gukora uburaya abona ari ingeso mbi abana bo muri iki cyaro bihaye.

    Agira ati “Ni imico yo gukunda ubusambanyi y’ab’iki gihe tutamenya aho bakura. Nanjye ndamufite umwana wa musaza wanjye yarigaga yigaga no mu mashuri yisumbuye, ariko wakundaga kwiyandarika, ariko yaratunaniye kugeza n’ubu yavuye mu rugo araducika, ntituzi iyo ari!”

    Undi mubyeyi witwa Uwizeyimana Clautilde we ashimangira ko abakobwa benshi bishora muri izi ngeso banabiterwa n’ubujiji, kuko akenshi baba batarize.

    Agira ati “Abenshi bikunze kuba ari ubujiji, bamushukisha akantu akakemera, na ya kamere ikivanga na bwa bujiji ugasanga umukobwa yagiye i Muhanga ajyanywe gusa no kuba indaya.”

    Bavuga ko aba bana babo bajya mu Mujyi wa Muhanga kugira ngo bihishe ababyeyi babo, ku buryo hari n’abahitamo kujya kure cyane bakagera i Kigali.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Valerie Mukamutali, avuga ko muri gahunda bafite harimo izo gushishikariza abakobwa kureka kwiyandarika, kuko ari umuco mubi udakwiriye umukobwa w’Umunyarwandakazi.

    Agira ati “Tugenda tugerageza kubaha inyigisho kugira babireke, ni umuco utari mwiza, ni umuco mubi!”

    #28045

    Iyo abantu bagiye gushakana, hari ibyo baba bizeye kuzabona mu rushako rwabo, rimwe na rimwe bitajyanye n’ukuri mu buzima.

    Nk’uko Fernando Zebala abitangaza mu gitabo yise Differents, Certes mais Inseparables, ngo ibyo umuntu aba yiteze kuzabona mu rushako iyo hatarimo gushyira mu gaciro bishobora kuba intandaro yo kubihirwa n’urushako.

    Bimwe mu byo abantu bibwira iyo bagiye gushakana nk’uko bitangazwa na Fernando Zebala ni ibi bikurikira:

    Urushako rw’indoto (marriage parfait)

    Nk’uko abashakashatsi mu by’imibanire babigaragaje, kumva ko umuntu agiye kugira urushako rujyanye n’indoto ruzira amakemwa, ngo ni byo biri ku isonga mu gusenya ingo nyinshi

    Ngo ibyo biterwa n’uko muri rusange nta muntu uzira amakemwa (parfait) ubaho, kimwe n’uko urushako ruhwanye n’indoto z’umuntu (marriage ideal) rutabaho.

    Zebala avuga ko nta muntu n’umwe ushobora gushyingirwa n’umuntu wo mu ndoto ze, cyakora ngo umuntu ashobora gushyingirwa n’umuntu wenda kumera nk’uwo yifuza.

    Ibi ngo iyo umuntu abimenye hakiri kare bituma anyurwa n’uwo bashakanye atiriwe amukeneraho ibyo yahoze yibwira azakenera ku wo bazashakana.

    Urugo ruzira amakimbirane

    Hari umubare utari muto w’abantu bashyingirwa bazi ko batazigera bagirana ikibazo na kimwe n’uwo barushinganye.

    Nyamara, ngo mu mibanire y’umugabo n’umugore basangira byose buri munsi ngo ntibishoboka kwirinda amakimbirane, no kutagira ibyo batumvikanaho.

    Nk’uko Zebala abyemeza, amakimbirane mu bashakanye aranakenewe ku rugero runaka kugira ngo umubano wabo ukure.

    Abashakashatsi bagiye bagaragaza ko kugirana amakimbirane no kwiyunga kw’abashakanye ari ikimenyetso cy’urukundo nyarwo, ko kandi ububabare bwayo ari ikiguzi buri bashakanye bagomba kwishyura mu gihe bakeneye ko umurunga ubahuza ukomera.

    Urushako aho abashakanye bazahora bifuzana, urukundo rugurumana

    Iyo umugabo n’umugore bakimenyana, urukundo rwabo ruba ruta ibishashi, bakumburana cyane, bakora imibonano mpuzabitsina kenshi n’ibindi.

    Ibi bituma abantu bibeshya ko bizahoraho igihe cyose cy’urushako. Nyamara, ngo nyuma y’imyaka mike ibyo birashira. Ni byiza ko abakundana batashingira ku gushimishanya mu mibonano mpuzabitsina nk’ikintu kibahuza.

    Zebala avuga ko imibonano mpuzabitsina ari ngombwa, ariko igomba gushingira ku rukundo rutagize icyo rutegereje (amour inconditionnel) hagati y’umugabo n’umugore.

    Urugo aho abashakanye bahuza byose

    Hari abantu benshi bashakana bashingiye ko ngo bafite ibintu byinshi bahuje. Inyigo zagaragaje ko guhuza byonyine bidahagije, kuko kunyurwa mu rushako bishingiye ahanini n’uburyo abashakanye babasha gukemura amakimbirane bafitanye.

    Inyigo zagaragaje ko icyitwa “kudahuza” mu bashakanye cyangwa mu bakundana kitabaho ahubwo habaho kumva ibintu nabi n’amakosa bishobora gukosorwa mu gihe hari ubushake bwa babiri.

    Urushako aho umuntu adahinduka

    Uku kwibeshya gushingira ku kwizera ko umuntu yabona urushako ruzira amakemwa.

    Iyo umuntu yizeye ko yabonye umugabo cyangwa umugore wo mu ndoto, atangira no kwishyiramo ko atazahinduka, ibintu bidashoboka mu buzima busanzwe.

    Icyo gihe iyo umwe mu bashakanye agize impinduka, usanga babwirana bati “Warahindutse, ntukiri umugore/umugabo nakunze mu myaka runaka ishize.”

    Icyo gihe umuntu aba yirengagiza ko uko igihe gishira ari na ko haza impinduka mu buryo butandukanye. Muri rusange umuntu arahinduka, kandi uko ahindutse n’uburyo yitwara mu rushako birahinduka.

    Ngo izi mpinduka ziba ku muntu kandi ni nziza, kuko yaba mu bashakanye no mu buzima muri rusange kutagira impinduka bisobanuye gupfa.

    #28047

    Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Brig Gen Mupenzi Jacques yeruriye abarara irondo mu kagari kibwemo inka 11 mu gihe gito ko na bo ntawabashira amakenga.

    Uyu musirikare mukuru yavugiye ibi mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by’abaturage, mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, ahahana imbibi n’Uburundi, aho abaturage bo mu Kagari ka Gakoma bavuga ko mu midugudu 2 yibwemo izi nka, 9 zakuwe muri umwe, izindi 2 zigakurwa mu wundi.

    Yagaragaje ko adashira abanyerondo amakenga nyuma y’isesengura yakoze abaza buri muyobozi w’umudugudu wo muri aka kagari inka zibwe aho yari amaze kubona ko izigeze mu 9 zose zibwe mu Mudugudu wa Ruhuha.

    Gen Mupenzi kandi yanabagaragarije uko bakwiye guhindura uburyo bararamo irondo byabananira ngo bakamumenyesha akabereka uko abigenza.

    Ubwo abaturage n’ubuyobozi bashakaga kugaragaza ko iyibwa ry’inka ryafashe indi intera kandi ritacika yabajije  ati “Abaziba ni abantu nkamwe? Bagenda nk’imizimu se? Aho zitibwa se bigenda gute?”

    Umuyobozi wa Ruhuha wibwe inka 9 yavugaga ko inka zishobora kuba zinyuzwa mu Gishanga cy’Akanyaru aherekeza mu Burundi, kandi agaraza ko ntacyo batakoze ngo bakumire iyibwa ry’izi inka.

    Brig Gen Mupenzi abajije ingo zigize uyu mudugudu n’uko irondo rirarwa (Ifoto/Nshimiyimana E)
    Brig Gen Mupenzi abajije ingo zigize uyu mudugudu n’uko irondo rirarwa, umuyobozi w’umudugudu yagize ati “Mfite amago 356 kandi buri ijoro dukoresha irondo ry’abantu 30.”

    Abajije uko bibwa Umuyobozi wa Ruhuha yagize ati “Irondo rikata gatoya ugasanga aho rivuye bahakuye inka.”

    Aha yagize ati “Ikibazo ubwo si ugukora irondo, ahubwo ubwo abakora irondo harimo abajura.”

    Ubwo Umuyobozi wa Ruhuha yashakaga kugaragaza ko bidashoboka guca burundu iyibwa ry’inka, brig Gen Mupenzi yamumenyesheje ko  ijambo ‘ntibishoboka’ rigenda riva mu magambo akoreshwa mu Rwanda.

    Yagize ati “Ijambo rivuga ngo ‘ibintu ntibishoboka’ mu Rwanda ntabwo tujya turigira, kuvuga ngo ibintu byarananiranye, ntibishoboka, ayo ni amagambo arimo asohoka mu magambo ya Kinyarwanda.”

    Avuga ko bishoboka ko abiba baba bafitanye gahunda n’abanyerondo aho gutabaza ko abajura bibye ahubwo bakaburira abajura.

    Yagize ati “Ndagira ngo icyo mugifateho ingamba mugikemura cyangwa nkibakemurire ariko ninza kugikemura birahenda. Turaza kugikemura.”

    Avuga ko kumva ko mu mudugudu hibwe inka 9 kandi ngo mu mudugudu harimo abanyerondo 30 bibwa inka n’abatarenze 3  ari amacenga atakwihanganirwa.

    Ati “N’iki cyabuze ko ntawe uyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe? Murashaka kumbwira ko abaziba mutabazi ? Mbahaye urupapuro ntimwabambwira?”

    Yasabye kandi abagabo bo muri uwo mudugudu kugabagabana ingo zigize umudugudu buri ngo 10 zishingwa abantu 5 ariko ngo byo kuvuga ko umuntu akata bakamuca inyuma bakamwiba inka bihagarare.

    Ati “Nibura turashaka abarinzi ba zango 10  ariko uwumva adashaka abajura amenyeshe nze nkwereke,  ariko abarinze ingo 10 inka 1 nibura muzajya muyiriha.”

    Kuri Jenerali Mupenzi, igihugu kiri mu ntambara yo kurwanya ubukene, bityo Leta ikaba idashobora kwihanganira usubiza inyuma abaturage.

    #28049

    Abanyeshuri b’Abanyarwanda 121 bagiye kwerekeza mu gihugu cya Israel muri gahunda y’amasomo y’igihe cy’amezi 11 mu bijyanye n’ubuhinzi.

    Aba banyeshuri bazahaguruka mu Rwanda mu Cyumweru gitaha, baziga mu bigo bibiri; icyitwa Kinneret Academic College na Agrostudies Center byo muri iki gihugu cya Israel, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi dukesha iyi nkuru rubigaragaza.

    Aba banyeshuri baziga ibijyanye n’ubworozi bw’amatungo, gutunganya amata, korora inkoko no gutunganya umusaruro wazo, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, no gutunganya no guhunika umusaruro ukomoka ku bihingwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu gusezera aba banyeshuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Tony Roberto Nsanganira, yabasabye kuzifashisha aya mahirwe bagize bakiga ibitekerezo bishya biyungura ubunararibonye.

    Yababwiye ko igihugu kibitezeho kuzana impinduka mu rwego rw’ubuhinzi hagamijwe iterambere.

    Yagize ati “twiteze byinshi muri mwe. Muzagaruka mwifatanye n’urundi rubyiruko, hamwe n’abandi nabo bize muri icyo gihugu b’Abanyarwanda mufashe bagenzi banyu batagize ayo mahirwe mu kubasangiza ubwo bumenyi muzane impinduka mu buhinzi mwongere ibicuruzwa bijyanwa hanze bivuye imbere mu gihugu.”

    Aba banyeshuri Nsanganira yasabye ko ubumenyi bazavana muri Israel banabwifashisha batangiza imishinga yabo bwite ibyara inyungu, bagatanga akazi aho kugasaba.

    Iyi gahunda yo kohereza abanyeshuri kujya kwiga muri Israel yatangiye mu 2012.

    Abanyeshuri b’Abanyarwanda 267 bamaze kujya muri iki gihugu kwigayo, naho abandi 119 bo ubu bariyo barangiza amasomo yabo. Uyu mwaka umubare w’abakobwa boherezwa muri aya masomo wariyongereye, uva kuri 5% ujya kuri 16%.

    Israel ifatwa nka kimwe mu bihugu byateye imbere cyane mu bijyanye n’ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga.

    #28051

    Mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali, inzego zishinzwe umutekano zagaragaje ko nta mwanya uhungabanya umutekano w’u Rwanda afite ndetse ko kubarwanya bisa no kurwanya inshishi.

    Umwe mu bayobozi b’umudugudu agaragaza impungenge batewe no kuba hari abana b’Abanyarwanda batangiye kwishora mu bikorwa by’iterabwoba, yasabye ko mu rwego rwo guca intege abatekereza ibi bikorwa uwajya afatirwa muri ibi bikorwa yajya ahita araswa kugira ngo bibere isomo abandi batekereza kubikora.

    Gusa ariko uhagarariye polisi mu Mujyi wa Kigali yamaganiye kure iki gitekerezo avuga ko utajya kwica urushishi ngo urukubite inyundo kandi ushobora kurukandagira rugapfa.

    Yongeyeho ko amasasu ahenda bityo ko nta mpamvu yo kuyapfusha ubusa bayakoresha n’aho bidakenewe kuko bitarananirana.

    ACP Rangira Bosco yagize ati “Ntabwo birananirana, amasasu ngira ngo murabizi ko ahenda akora iyo byananiranye, hari inzira nyinshi…Urushishi ushobora kurukubita inyundo, ushobora kurusyonyora, ushobora kurukubita igiti…rero dukoreshe inyundo ku rushishi? Ndabizeza ko kiriya kibazo kitazamara kabiri…Amasasu akora iyo bibaye ngombwa ntabwo ari ugupfa kuyatumura ku nshishi, nidufatanya bariya biyita ibyo batari byo tuzabashobora, ariko iby’amasasu ntabwo biraba ngombwa!”

    ACP Rangira avuga ko ubuyobozi kuva ku rwego rwo hasi ari abafatanyabikorwa bakwiye guhagurukira iki kibazo bakagira imyumvire imwe n’inzego z’umutekano bityo umutekano muke ugahinduka amateka.

    Ibi kandi byagarutsweho na Brig Gen Rutaha Dennis uyobora ingabo mu Mujyi wa Kigali aho avuga ko iki kibazo cy’intagondwa n’ubwo ari ikibazo cyugarije Isi, kimaze iminsi mike kivugwa mu Rwanda.

    Akomeza avuga ko intera bigezeho ku isi mu Rwanda bitarayigeraho ariko bisa nk’aho abishora muri ibi bikorwa bari mu nzira zo gutegura abashobora kuzagera ku rwego rwo kwituritsa nk’ahandi ku isi.

    Ati “Ni ikibazo kitaramara iminsi mu Rwanda kivugwa, ariko ku Isi murabyumva abaturikana ibisasu ahahurira abantu benshi, mwumva abica abantu mu buryo butandukanye, ariko biriya bagiye kubigeraho barabanje gutegura bagashaka abayoboke babyumva kimwe bakabigisha bakabahindura mu myumvire. Mu Rwanda rero dushobora kuba tutaragera kuri iyo ntera yo kwituritsa no kwica abantu ku bwinshi ariko birasa nk’aho barimo kugerageza uburyo babona abayoboke.”

    Avuga ko abashaka gukora ibikorwa by’ubwihebe bamaze iminsi bashakisha abayoboke hano mu Rwanda ariko bahereye ku bo bita abayisilamu ariko ngo bakaba bafite na gahunda ndende yo guhindura abatari abayisilamu bakabahindura bo, bagendera ku myumvire y’ubutagondwa bagamije kurwana intambara bita ntagatifu.

    Ati “Hano mu Rwanda hari abo twagiye tubona babigerageza bakavuga yuko kuri bo imyemerere nk’iyo ibajyana mu ijuru kandi undi muntu utemera nka bo atagomba kubaho, ikiza ni uko bataragira abayoboke benshi ariko barimo kubigerageza, baraza bakabwira umuntu bati ‘mu bayisilamu hariyo amafaranga tuguhindure’, uwo bakamuhindura, abandi bakabashyira mu mazu bagatangira kubigisha korani itandukanye n’iyo tuzi cyane bashakisha abayoboke mu rubyiruko.”

    #28053

    Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, Wizkid yageze aho afatira i Kigali amashusho y’indirimbo eshatu nshya zitarasohoka aheruka gukorana na Radio na Weasel bagize itsinda rya Goodlyfe.

    Aya makuru mashya aje anyomoza ayavugwaga y’uko Wizkid atigeze abona umwanya wo kugira undi muhanzi akorana na we byaba indirimbo cyangwa se gufata amashusho i Kigali.

    Urubuga rwo muri Uganda rwa Matooke Republic rwanditse ko Wizkid atafashe amashusho na Goodlyfe gusa, ko ahubwo banakoranye izindi ndirimbo nshya ebyiri.

    Muyoboke Alex, umwe mu nshuti za hafi za Goodlyfe yabwiye Izubarirashe.rw ko amashusho Wizkid yafatanye n’iri tsinda ari ayo muri studio, ko andi bahanye gahunda yo kuzayakorera mu bihugu byabo. Aya mashusho yafashwe na Producer Clarence Peters, usanzwe ukorera muri Capital Dream Pictures.

    Muyoboke avuga ko Wizkid yari asanzwe afitanye indirimbo 5 nshya zitazwi yakoranye n’iri tsinda, kuko bafite album bateganya kuzasohorana bari kumwe.

    Mu kiganiro Weasel aheruka kugirana n’Izubarirashe.rw ubwo yari mu Rwanda, mu gitaramo cya Wizkid, yavuze ko Wizkid umuhanzi wese wo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba yamwigiraho gukora cyane, no kwitonda.

    Yavuze ko Wizkid amaze gutera imbere cyane, ku buryo bizeye ko azabafasha kugeza impano yabo ku rwego mpuzamahanga.

    Wizkid asanzwe afitanye indirimbo ebyiri zasohotse ari zo ‘Gat No Love’ na ‘Don’t Cry’.

    Kanda hano urebe indirimbo ‘Don’t Cry’ imwe mu zo Wizkid yari asanzwe afitanye na Goodlyfe.

    Bivugwa ko aya mashusho y’izi ndirimbo Wizkid yakoranye na Goodlyfe azamurikwa ku mugaragaro mu gitaramo gikomeye kizabera i Kampala muri Uganda, mu Kwakira, iki gitaramo ni na cyo kizamurikirwamo iyi album aba bahanzi bakoranye.

    Iki gitaramo cyatewe inkunga n’amasosiyete Star Times na Face TV ari mu yakomeye mu kumenyekanisha imiziki y’abahanzi.

    Uretse iyi Goodlyfe, abandi bahanzi bifuzaga gukorana na Wizkida barimo Navio (bivugwa ko yaciwe 15,000$, ni miliyoni zirenga 11 z’amafaranga y’u Rwanda), Urban Boyz (bo bivugwa ko baciwe 5000$, ni miliyoni zirenga 3 z’amafaranga y’u Rwanda), undi ni Teta Barbara bita Babo.

    Wizkid nyuma yo gusubiramo indirimbo ye Ojuelegba na Drake yatangiye kwamamara cyane muri Amerika.

    Aheruka gukorana indirimbo yitwa ‘Shabba’ ayikorana na Chris Brown, French Montana na Trey Songz.

    #28055

    Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, Wizkid yageze aho afatira i Kigali amashusho y’indirimbo eshatu nshya zitarasohoka aheruka gukorana na Radio na Weasel bagize itsinda rya Goodlyfe.

    Aya makuru mashya aje anyomoza ayavugwaga y’uko Wizkid atigeze abona umwanya wo kugira undi muhanzi akorana na we byaba indirimbo cyangwa se gufata amashusho i Kigali.

    Urubuga rwo muri Uganda rwa Matooke Republic rwanditse ko Wizkid atafashe amashusho na Goodlyfe gusa, ko ahubwo banakoranye izindi ndirimbo nshya ebyiri.

    Muyoboke Alex, umwe mu nshuti za hafi za Goodlyfe yabwiye Izubarirashe.rw ko amashusho Wizkid yafatanye n’iri tsinda ari ayo muri studio, ko andi bahanye gahunda yo kuzayakorera mu bihugu byabo. Aya mashusho yafashwe na Producer Clarence Peters, usanzwe ukorera muri Capital Dream Pictures.

    Muyoboke avuga ko Wizkid yari asanzwe afitanye indirimbo 5 nshya zitazwi yakoranye n’iri tsinda, kuko bafite album bateganya kuzasohorana bari kumwe.

    Mu kiganiro Weasel aheruka kugirana n’Izubarirashe.rw ubwo yari mu Rwanda, mu gitaramo cya Wizkid, yavuze ko Wizkid umuhanzi wese wo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba yamwigiraho gukora cyane, no kwitonda.

    Yavuze ko Wizkid amaze gutera imbere cyane, ku buryo bizeye ko azabafasha kugeza impano yabo ku rwego mpuzamahanga.

    Wizkid asanzwe afitanye indirimbo ebyiri zasohotse ari zo ‘Gat No Love’ na ‘Don’t Cry’.

    Kanda hano urebe indirimbo ‘Don’t Cry’ imwe mu zo Wizkid yari asanzwe afitanye na Goodlyfe.

    Bivugwa ko aya mashusho y’izi ndirimbo Wizkid yakoranye na Goodlyfe azamurikwa ku mugaragaro mu gitaramo gikomeye kizabera i Kampala muri Uganda, mu Kwakira, iki gitaramo ni na cyo kizamurikirwamo iyi album aba bahanzi bakoranye.

    Iki gitaramo cyatewe inkunga n’amasosiyete Star Times na Face TV ari mu yakomeye mu kumenyekanisha imiziki y’abahanzi.

    Uretse iyi Goodlyfe, abandi bahanzi bifuzaga gukorana na Wizkida barimo Navio (bivugwa ko yaciwe 15,000$, ni miliyoni zirenga 11 z’amafaranga y’u Rwanda), Urban Boyz (bo bivugwa ko baciwe 5000$, ni miliyoni zirenga 3 z’amafaranga y’u Rwanda), undi ni Teta Barbara bita Babo.

    Wizkid nyuma yo gusubiramo indirimbo ye Ojuelegba na Drake yatangiye kwamamara cyane muri Amerika.

    Aheruka gukorana indirimbo yitwa ‘Shabba’ ayikorana na Chris Brown, French Montana na Trey Songz.

    #28057

    Umuhanzi Teta Diana azahagararira u Rwanda mu mahugurwa akomeye azahuriza hamwe abambabasaderi b’amahoro n’abahanzi bakomeye ku Isi.

    Aya mahugurwa ya muzika azabera mu Majyaruguru ya leta ya California mu mujyi wa San Francisco asorezwe ahitwa i Cancun muri Mexico mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.

    Teta Diana, umwe mu bagize itsinda Gakondo kuri ubu ari ku mugabane w’u Burayi mu mu Bubiligi aho yagiye gutunganyiriza album ye ashaka kuzamurikira Abanyarwanda muri uyu mwaka.

    Muri aya mahugurwa na none azahahurira n’abagize uruhare rukomeye mu kubungaburanga amahoro no guteza imbere uburezi ku Isi.

    Abajijwe abahanzi azi bazaba bari kumwe yavuze ko atabazi gusa we yabonye akora ikizamini akagitsinda.

    Yagize ati “Natumiwe n’ababiteguye aya mahugurwa bankoresha ‘interview’ ndayitsinda basanga ibyo bifuza mbyujuje mpabwa amahirwe yo guhagararira igihugu cyanjye.”

    Teta avuga ko ibi ari iby’agaciro kuri muzika ye ndetse no ku Rwanda muri rusange.

    Uyu muhanzi aheruka gusezera mu bihembo bya Salax bitangwa na Ikirezi Group aho yanditse avuga ko atazabasha kubona umwanya kubera ko ngo gahunda yihaye muri uyu mwaka yabonye kubyitabira bitamushobokera.

    Avuga ko akumbuye ikirere kidahindagurika ndetse n’imbuto zo mu Rwanda kuko izo mu mahanga ziba zitaryoshe nk’izo mu Rwagasabo.

    Teta azagaruka mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka nk’uko yabitangarije izubarirashe.rw.

    Zimwe mu ndirimbo za Teta Diana, ni Ndaje, Velo, Cana ikirita, Tanga agatego , Umpe akanya ari kumwe na Jules Sentore n’zindi.

    #28059

    Ibisobanuro byose abateguye igitaramo cya Wizkid batanga ku mpamvu batagitumiyemo abahanzi bagezweho b’Abanyarwanda ntibyanyura Producer Washington, uri mu bari bacyitabiriye avuye Kampala muri Uganda.

    Aya ni amwe mu makosa Washington avuga ko yakozwe bigatuma we yumva atanyuzwe n’iki gitaramo.

    Uyu mugabo watunganyije nyinshi mu ndirimbo za Goodlyfe n’izindi nyinshi zagiye zikundwa haba muri Uganda no mu Rwanda avuga ko igitaramo nk’iki kitagombaga kuburamo abahanzi nka Urban Boyz, Dj Pius, Charly na Nina, n’abandi bari mu bitwa abagezweho i Kigali.

    Washington yumvikanisha ko Wizkid yari akwiye kubanzirizwa n’abahanzi bandi batari Liquideep, Tito Al Uribe wo muri Chili n’itsinda rya Nubian Gypsies.

    Aganira n’Izubarirashe.rw Washington yagize ati “Ntekereza ko bagombaga gushyiramo abahanzi nyarwanda bagezweho kuko iyi ni Kigali hagomba guhabwa agaciro abahanzi ba hano bakunzwe.”

    Lion Imanzi wo muri Nubian Gypsies, itsinda rukumbi ry’abahanzi nyarwanda baririmbye muri iki gitaramo yabwiye Izubarirashe.rw ko batumiwe ahanini bitewe n’uko uruganda rwa BRALIRWA rutegura iki gitaramo rwo rwifuje abahanzi basa n’abakuzeho, kandi biyubashye bajyanye n’urugero rw’abantu bakunda ikinyobwa cya Mützig.

    Ibi bisobanuro ariko Washington we ntabikozwa. Avuga ko impamvu ibyo atabyemera ari uko Wizkid watumiwe nk’umuhanzi w’imena akiri muto, kandi akunzwe n’urubyiruko rukunda ibigezweho.

    Yagize ati “Abahanzi bakuze turabubaha ariko se Wizkid we ko yatumiwe atari umuhanzi ukuze? Ni yo mpamvu rero hagombaga gutumirwamo abahanzi bagezweho nibura ntihabure amazina nka Urban Boyz, Dj Pius, cyangwa se nka ba Charly na Nina n’abandi benshi tuzi bagezweho hano Kigali. Ubutaha hateguwe igitaramo nk’iki gikomeye rwose bajye baha amahirwe n’abahanzi bagezweho bigaragarize abakunzi babo.”

    Si iki gusa Washington yanenze, ananenga ko iki gitaramo cyabereye ahantu bigoranye kuhagera, kure y’umujyi.

    #28060

    Nta kintu kidasanzwe Dj Zizou avuga ko abona muri Wizkid, iyo ari kumugereranya n’abahanzi nyarwanda, uretse gusa kuba Wizkid we yarashowemo amafaranga menshi.

    Zizou avuga ko mu Rwanda hari abahanzi benshi bafite impano zikomeye ariko bakeneye abaterankunga babashora amafaranga yabo kugira ngo izo mpano zabo zigaragare.

    Ibi Zizou yabibwiye Izubarirashe.rw agira ati “Umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi. Ntabwo umuntu ashobora kubaka inzu y’amafaranga makeya noneho ngo umuntu aze avuga ngo iyi nzu irahenze. N’umuziki ni uko, umuziki ni ikintu uba ugomba gushoramo.”

    Asobanura ko kuba igitaramo cya Wizkid cyaritabiriwe n’abantu benshi byatewe n’uko Wizkid yabanje gushorwamo amafaranga menshi umuziki we ugasakara hose, nta kindi kidasanzwe cyabayeho.

    Ati “Amafaranga Wizkid afite n’umuhanzi nyarwanda uyamuhaye ukamushoramo ku rwego nk’urwo Wizkid ashorwamo, agakora amavidewo ahenze nk’ayo Wizkid akora nta cyabuza ko igitaramo na we yateguye cyamera gutya. Rero ntekereza ko nta kindi kinyuranyo kirimo ni amafaranga gusa.”

    Si Dj Zizou gusa wabwiye Izubarirashe.rw ibi, kuko na Nina uririmbana na Charly na we ari ko abibona.

    We yagize ati “Uyu ni Wizkid, ibyo abantu bagomba kubanza kubimenya ko Wizkid ntakomeye muri Afurika gusa ubu arakomeye hose no mu ruhando mpuzamahanga kuko ari mu maboko meza, afite ibigo bikomeye ku Isi bimushoramo amafaranga ku buryo ashobora gukorana indirimbo n’umuntu uwo ari we wese ku Isi ashatse.”

    Nina ashimangira ko n’umuhanzi nyarwanda abonye ubu buryo nta cyamubuza kugeza umuziki kure.

    Ati “Burya n’ibyo byose bishyigikira umuhanzi nabyo abantu baba bakwiye kubirebaho.”

    #28061

    Hari abajyanama bashya umuhanzi Christopher avuga ko bagiye gutangira gukorana, akazabatangaza mu gihe yita icya vuba.

    Aba nibo avuga ko bazamufasha mu mikorere myiza, nyuma yo kuva muri studio yamufashaga kwamamaza ibihangano bye (label) ya “KINA Music” atishimiye amafaranga yamutwaraga, ikaba itari ikinamubonera umwanya uhagije, nk’uko bivugwa.

    Christopher yabwiye Izubarirashe.rw ati “ntabwo nari nabitangaza ubu ngubu, hari igihe nzabitangaza byose nkavuga imikorere yanjye mishya n’abo tuzakorana. ”

    Uyu muhanzi avuga ko byose ubu bikimuri mu maboko, ariko ko hari abo bateganya gukorana, akazabatangaza nyuma, anagaragaza impinduka nshya azanye n’imikoranire ye nabo.

    Hari ibyavuzwe ko Christopher yaba yaravuye muri Kina bitewe n’ubukwe bwa Butera Knowless na Clement, ariko we avuga ko ibyo ari ibivugwa, ukuri kose azagushyira hanze vuba.

    Yagize ati “Impamvu twatandukanye na KINA Music ntabwo twayitangaza ubu ngubu. Ibivugwa nta kintu mbiziho kinini ariko icyo nzi neza ni uko ibi ngibi ndi kuvuga ari ko kuri ibindi bivugwa byo ntabwo mbizi. Njyewe na KINA Music ndemeranya nabo ibyo twashyize hanze, rero nyuma ya biriya nta kindi twari twarekura, n’ibindi bizaba ku bwumvikane bwanjye nabo.”

    Izubarirashe.rw rikimara gutangaza ko Christopher yavuye muri KINA, umuhanzi Aline Gahongayire yahise agaragaza ko bimuteye agahinda, asaba Christopher kugaruka mu muryango wa KINA. Kuri ibi Christopher yamusubije ko biriya yabibonye nk’ukuntu n’abandi babibonye.

    Gusa akagira ati “Ntabwo namusubiriza hano (mu itangazamakuru), ni ibintu byaba hagati yanjye nawe. Erega hari ubuzima tugira bwacu bwite tutashyira bwose ku karubanda, ngo tubuhe abafana n’ubwo baba badukunze. Nyuma y’umuziki hari ubundi buzima tubamo, hari ukundi kuri abantu bataba bazi!”

    Amakuru  y’uko Christopher amaze igihe agendana agatoki ku kandi na DJ Zizou Alpacino nawe wakoranaga bya hafi na Kina, ku buryo hari abakeka ko ari mu bo Christopher yaba agiye gutangira gukorana nawe.

    Gusa aya aracyari amakuru akigoranye kwemeza neza.

    #28062

    Mu ndirimbo eshatu nshya Danny Vumbi aheruka kwandikira abahanzi harimo imwe yagurishije amafaranga ibihumbi Magana inani y’u Rwanda (800,000Rwf).

    Iyi ndirimbo Danny Vumbi yayandikiye umwe mu bahanzi bakomeye bo mu Rwanda. Ariko Izubarirashe.rw  ntituri butangaze izina ry’uyu muhanzi, ntituri bunavuge izina ryayo, nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye.

    Uyu muhanzi waguze iyi ndirimbo yabonye Danny Vumbi yanditse amwe mu magambo yayo ku rubuga rwa Facebook nuko yumva arayakunze, baravugana amwumvisha injyana yayo ahita ayikunda yiyemeza kuyigura, nk’uko Danny Vumbi yabibwiye Izubarirashe.rw.

    Iyi ndirimbo ubu ntirakorwa, kuko uwayiguze ateganya kuzayisohora kuri Album ye nshya ari gutegura.

    Danny Vumbi, watangiye kwandika indirimbo azigurisha ku mafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Rwf), avuga ko iyi ari yo ndirimbo ye ya mbere agurishije amafaranga menshi.

    Agendeye kuri iyi ndirimbo Danny Vumbi avuga ko ibi bimuha icyizere ko kwandikira abandi bahanzi indirimbo no kubaha injyana abona bigenda biba umwuga nk’iyindi, kandi bishobora gutunga ubikora.

    Yagize ati “ubwanditsi bw’indirimbo bwo ni ibintu bishyashya hano iwacu ariko mbona bigenda bifata indi ntera, birenga uko nabitekerezaga. Ntabwo numvaga ko wenda bishobora kuba byakwinjiriza umuntu amafaranga.”

    Yongeraho ati “nkurikije uko ubu mu Rwanda bimeze mbona umwuga wo kwandika indirimbo ushobora kuba watunga ubikora; nshobora kuba nahagarika ibikorwa byose nakoraga nkandika indirimbo kandi bikaba byanyinjiriza amafaranga afatika.”

    Vumbi yatangiye kwandikira abahanzi indirimbo mu 2009. Avuga ko amaze kwandikira abahanzi indirimbo zirenga 30.

    Zimwe mu ndirimbo zizwi Danny Vumbi yandikiye abandi bahanzi harimo ‘Buhoro Buhoro’ na ‘Biracyaza’ yahaye King James, ‘Ku Ndunduro’ yandikiye Social Mula n’izindi.

    Uretse Danny Vumbi na Kamichi bazwi nk’abanditsi, mu Rwanda hagenda havuka n’abandi bafite ubuhanga mu kwandika indirimbo harimo nka Sosthene Kubwimana.

    Uyu Sosthene we yanditse indirimbo ‘Ntawundi’ ya Umutare Gaby, ‘Mariya’ ya Hope, ‘Online Love’ ya Active, ‘Abasitari’ ya Christopher n’izindi.

    #28064

    Bwa mbere kuva yava mu bitaro, umuhanzi Mako, w’imyaka 41, yakoze igitaramo yiyereka abakunzi be,  i Gikondo.

    Mako yaririmbye igihe kigera hafi ku isaha, ataruhuka ari imbere y’abafana.

    Indirimbo ze hafi ya zose yaziririmbye; ahereye ku yitwa Agaseko, Bonane, Mujyane, Izuba Riratse, Ngutekerezaho, Mariya Roza, Ninde, Umutima, Coming Home, Nkunda Kuragira, Umutima Waraye Umpondagura, Yaya, Kaza Kazi,  Yavutse n’izindi.

    Mako, ufite Album 4, yananaririmbye indirimbo nshya zirimo Agahinda, Nzahora Ngukunda, Mugore Wanjye na Weekend.

    Akiva ku rubyiniro, Mako yabwiye Izubarirashe.rw ko yabonye ko byose bishoboka.

    Yagize ati “Igitaramo cy’uyu munsi cya mbere kiranshimishije cyane. Abanyarwanda nababwira ko Mako ubu ndi mu buryo bwiza bwo kumva ko ngiye kongera gukora. N’ibyo ntakoze wenda mu bihe byahise, bitewe n’uburwayi, ubu ndumva ko mfite ubushobozi bwabikora ubu.”

    Mako yongeraho ko agiye gukora yimazeyo, ariko ko umuziki we atagiye kuwukora agendeye ku muvuduko w’abandi bahanzi, ahubwo ko azajya awukora uko inganzo ibimutegetse.

    Uyu muhanzi avuga kandi ko agiye gukora umuziki yitura abantu bamubaye hafi arwaye, ati “Iyo ntongera kuza ni byinshi nari kuba ngiye ntakoze, kuko hari indirimbo nyinshi cyane nanditse. Ubu ngiye kugaragariza Abanyarwanda ko ubufasha bwose bampaye n’urukundo banyeretse byatumye nkira bikantera imbaraga, nta kindi nabitura keretse gukoresha impano nanone kugira ngo nongere nkore icyo bankundiye kandi bamenyeyeho.”

    Uretse iki gitaramo, Mako aheruka kubwira Izubarirashe.rw ko afite gahunda yo gukora ibitaramo mu buryo bwihariye, azenguruka u Rwanda yibutsa abantu ko agihari, atazimye.

    Mako, ubusanzwe witwa Makombe Joseph, yari amaze imyaka irenga ibiri arembeye mu bitaro bya CHUK.

Viewing 15 posts - 16 through 30 (of 113 total)
  • You must be logged in to reply to this topic.
Font Resize